1
Muri Betesida marayik’ agezemo Umukiza na w’ arahari. Niwinjire mu mazi yihinduriza, Betesid’ iri hano none!
Gusubiramo
Agakiza kacu, agakiza kacu. Kateguwe na Yesu Kristo. Niwinjire mu mazi yihinduriza. Betesid’ iri hano none.
2
Niwumv’ ijwi rya marayik’ ugezemo, Risab’ unyunyutse kwizera! Urakizwa na Yesu Mukiza mwiza, Urakira ndetse no kwezwa.
3
Ubw’ udashoboye gukora ku nshunda Umukiza ntakuyobewe. Ijambo ry’ Imana ni ryo rigukiza, Haguruk’ ubashe kugenda.
4
Betesida ni nk’ amaraso ya Yesu, Marayika n’ Ijambo n’ Umwuka. Injira mu ruzi ruv’ i Gologota, Uhabw’ agakiza k’ Imana.
