1
Reka gutiny’ ibizakubaho Iman’ izakurinda! Reb’ ubushake bw’ Imana gusa Iman’ irakurinda.
Gusubiramo
Iman’ irakurinda Iminsi yose mu nzir' ucamo. Iraguhaz' amahoro, Iman' irakurinda.
2
Nubw’ uwo mutwar’ uremereye, Iman' irakurinda. N' ibyago biri mu nzir' ucamo, Iman' irakurinda.
3
Iman’ imeny’ ubukene bwawe, Iman’ irakurinda Uyimenyesh’ ibikubabaje, Iman’ irakurinda.
4
Kand' ubw' uzaca mu bikomeye, Iman' izakurinda. Komez' ubane n' Imana gusa, Iman'irakurinda.
