1
N’ utagir’ umwete mu nzira y’ Imana, Ntabw’ uzinjira mw ijuru. Rindir’ umutima mw ijambo ry’ Imana, Ni ryo rizagukomeza Irembo ni rito ndetse n’ inzira nto. Wihangane rwose kugira ng’ ucemo, Niwemere non’ agakiza k’ Imana. Nibw’ uzagera mw ijuru.
2
Ibigusha byinshi biri mu rugendo Kandi bizanwa n’ umwanzi. Ushobora rwose kunesh’ ibyo byose Bishaka kukudindiza. Ntugakurikire ijwi wumva ryose Kuko byashobora kukuyoby’ inzira. Ukwiye kumenya ko Yes’ agukunda Nawe witang’ ukomeje.
3
N’ utizer’ Imana ntuzajya mw ijuru Habe no guc’ umutaru. Kandi n’ ubugingo ntabw’ uzabubona Iryo n’ ijambo ry’ Imana Mu kwizera gusa ni ho wakirizwa. N’ ubu ndetse wumv’ ijambo ry’ agakiza Niwihan’ ibyaha, wizer’ Umukiza, Inzira y’ ukuri n’ iyo
4
Iman’ irashaka ko bose bakizwa. Kandi bahabw’ ubugingo. Iraguha naw’ umurage w’ ijuru Nib’ uwusha kan’ umwete, Kand’ Iman’ ikunda umutima wawe. Yesu na we agashaka kuwukiza, Kand’ Umwuka Wera aragukangura, Niba wumvir’ uzahirwa.
