Pasika yacu niy’ itwibutsa

1

Pasika yacu niy’ itwibutsa Amaraso y’ Umwana w’ Imana. Ni yo yadukuye mw Egiputa, Aho Satani yicir’ abantu.

Gusubiramo

Nimuze twese tumuhimbaze Kuko yemeye kudupfir’ atyo. Yasatuyemo na rwa rusika Yatumye natwe twinjir’ ahera.

2

I Getsemani Yes’ arasenga Ati: Data, niba byashoboka Iki gikombe sinkinywereho Ariko byose bib’ uk’ ushaka.

3

Umwami Yesu n’ Umucunguzi Yadupfiriye ku musaraba. Byavuye kuki? Ku rukundo rwe Rwatumy’ atanga ubugingo bwe.

4

Uwagambaniye Yesu Kristo Kandi yar’ uwo mu bigishwa be. Nyamara yikururiy’ ishyano Ryatumye yimanika ku giti.

5

Nuko kw isaha ya gatandatu Hose habah’ ubwirakabiri. Bwafash’ amasah’ atatu yose, Bwagejeje mw isaha ya cyenda.