Habayeh’ umusozi warih’ umusaraba

1

Habayeh’ umusozi warih’ umusaraba W’ umubabar’ utey’ isoni. Ariko ndawukunda kuko Yesu yatanze Ubugingo bwe ngo mb’ ukijijwe.

Gusubiramo

Nkund’ uwo musaraba wa Yesu Uvamw imbaraga zo kunesha Nzahora ngundir’ umusaraba Kugez’ ubwo nzambikwa rya kamba

2

Kand’ uwo musaraba tubonahw amaraso Dukomeze tuwuririmbe. Yes’ Umwana w’ Imana, yapfuy’ urwo baseka, Aduhesh’ agakiza k’ Imana.

3

Kand’ uwo Musaraba ni w’ unkundisha Yesu, Nubw’ usuzugurwa na benshi. Kand’ Umwana w’ intama yahets’ umusaraba Awujyana hamw’ i Gologota

4

Kand’ uwo musaraba nubwo wab’ uw’ isoni, Nzakomeza kuwuhimbaza. Kugez’ ubw’ Umukiza azanjya na mw ijuru Muri bwa bwami bwe buhoraho