1
Abahoze mu mwijima Babony’ umucyo w’ ukuri. Haleluya, haleluya, Umwana yatuvukiye, Uwo Mwana w’ umuhungu. |:Haleluya:|x5
2
Kand’ azitw’ Igitangaza, Azitwa n’ Umujyanama. Haleluya, haleluya, Azitw’ Iman’ ikomeye, Yitw’ Umwami w’ amahoro. |:Haleluya:|x5
3
Izina rizwi ni Yesu Risobanur’ Umukiza. Haleluya, haleluya, Azitwa n’ Imanueli, Yukw Iman’ iri muri twe. |:Haleluya:|x5
4
Icyubahiro mw ijuru Kib’ icy’ Iman’ ihoraho. Haleluya, haleluya. No mw isi hab’ amahoro, Abe mubo yishimira. |:Haleluya:|x5
5
Kand’ abemey’ uwo Mwana Bakizera n’ izina rye. Haleluya, haleluya. Bahaw’ ubushobozi pe, Bwo kub’ abana b’ Imana. |:Haleluya:|x5
