Nkunda Kwogez’ Amagambo

AH 95 · CH 518 · Ab
Indirimbo 77: original sol-fa notation and tune/key, page 82

1

Nkunda kwogez’ amagambo, Y’ ubwami bwo mw’ ijuru; Ya Yesu n’ ishimwe rye, Ya Yesu n’ urukundo rwe. Niyo nkunda kwogeza, Kuko nzi kw’ ar’ ukuri; Niy’ amp’ ibyo nifuza, Nta handi mbibona.

Gusubiramo

Niyo nkunda kwogeza; Nkize nzaba nkivuga, Ukw’ ab’ isi bahoranye, Impuhwe za Yesu.

2

Nkunda kwogez’ amagambo, Arut’ ibintu byose; Ahebuz’ umurimbo; N’ ibyo turigira byose, Niyo nkunda kwogeza. Yangiriy’ umumaro; Simpwema kuyarata, Ngw abakize namwe.

3

Nkunda kwogez’ amagambo, Nkomeze njye nyavuga; Aranogera cyane, Kukw’ ambwiriz’ iby’ ijuru; Niyo nkunda kwogeza, Nyabwir’ abatayazi, Bameny’ ako gakiza, Kava mu nzandiko.

4

Nkunda kwogez’ amagambo, Nyabwira n’ abayazi, N’ abayakennye nabo, Bose bashaka kuyumva. Ubwo nzaba mw’ ijuru, Ndirimb’ indirimbo nshya, Nay’ izab’ impimbaye, Nk’ amagambo nkunda.

Ibanza ry’igitabo

IBIBANZA
Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera
bigir’imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana
abantu kuri Yesu Kristo.
Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti
b’Umusi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu
materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no
mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi
hose bateraniye bahimbaza Umuremyi.
Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere
twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese
uharanira kuzigan’umwete ngo abone uko ajya afatanya
n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data
wa twese uri mw’ Ijuru.
Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo
kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera
n’Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y’Itorero p. 90, haravuga ngo:”Indirimbo zigira
imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo
mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.
Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho
cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze
indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo
gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo
zikwiriye kunyur’imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.
Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana,
tuyisengera mu ndirimbo. (Testimonies Vol. 4 p. 71). Uko
byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufataniriza hamwe
gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 143, 144).
Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura
ibitekerezo by’ abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru
kandi zashyiriweho kwivugurura mu masengesho no gusingiz’
Imana. (Patriarchs and prophets p. 594). Yesu yifatanije
n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages p. 73).
Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda
Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo
zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe
byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere
mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.
Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo
bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo
mu bihugu byose ziririmbwamo.
RWANDA UNION MISSION