1
Intama mirongo cyenda n’ icyenda, Zari mu kiraro cyazo,
Imwe yazimiye yararagiye, Yagiye mu bihanamanga,
Dor’ irazerera mu kidaturwa, Yasiz’ Umwungeri w’ impuhwe nyinshi,
Yasiz’ Umwungeri w’ impuhwe nyinshi.
2
Ufite mirongo cyenda n’ icyenda, Mbese warets’ iyo Mwami,
Aransubiz’ ati : Nayo n’ iyanjye, Ibarirwa mu ntama zanjye,
Bona nahw’ inzira yakukumuka, Ndayikurikira mu kidaturwa,
Ndebe ko nabasha kuyibonayo.
3
Nta muntu wamenya uko yarushye, N’ uko yambuts’ imigezi,
Ryar’ ijoro ribi kandi ntaw’ uzi, Uko yataruy’ iyo ntama,
Yumvis’ ijwi ryayo mu kidaturwa, Ntabwo yagirag’ uwayitabara,
Rwose yar’ ishigaje hat’ igapfa.
4
Mwami nyerek’ inzira wanyuzemo, Mbone mw’ amaraso yawe,
Yavuye ku bwacu twarazimiye, Maz’ utugarura mu bushyo,
Nyereka za nkovu zo mu biganza, Wakomerekejwe muri ryo joro,
N’ igihe bakwambikaga ya mahwa.
5
Ku misozi hose no mu bikombe, No ku bitare ku manga,
Har’ ijwi rirenga ngo nimwishime, Intama yanjye yabonetse,
Abamarayika bavuga bati: Nimwishim’ Umwam’ abony’ intama ye,
Nimwishim’ Umwam’ abony’ intama ye.
Ibanza ry’igitabo
IBIBANZA
Kwigishiriza mu ndirimbo, iyo biyobowe n’Umwuka Wera
bigir’imbaraga nyinshi ndetse n’ingaruka nziza yo kuzana
abantu kuri Yesu Kristo.
Iki gitabo kirimo indirimbo zatoranirijwe abizera b’Abadiventisiti
b’Umusi wa Karindwi, ngo bajye bahimbaza Imana mu
materaniro yose yo gusenga, haba imuhira mu ngo zabo, no
mu nsengero, cyangwa se mu materaniro makuru, n’ahandi
hose bateraniye bahimbaza Umuremyi.
Izi ndirimbo ziri mu ndimi nyinshi kandi ziririmbwa mu turere
twinshi two kw’isi. Twifurije umugisha umuntu wese
uharanira kuzigan’umwete ngo abone uko ajya afatanya
n’abavandimwe be mu Mwami Yesu guhimbaza Imana Data
wa twese uri mw’ Ijuru.
Izi ndirimbo zikwiriye guhabwa umwanya uhagije wo
kuziririmba mu nsengero, kugira ngo zisabanye abizera
n’Imana mu gihe baje kuyiramya.
Mu ndongozi y’Itorero p. 90, haravuga ngo:”Indirimbo zigira
imbaraga ikomeye kandi zigatera umunezero. Ariko uwo
mugabane w’amasengesho ntituwukoresha nk’uko bikwiriye.
Ibihe byinshi abaririmba baririmbana ubwira ntacyo bitayeho
cyangwa bakaririmbishwa n’ibindi bagamije kugeraho; maze
indirimbo zigatakaza uburyohe bwazo bazihimbanye bwo
gukangura ibitekerezo by’abantu baje mw’iteraniro. Indirimbo
zikwiriye kunyur’imitima yacu kandi zikatwongeramo imbaraga.
Dukwiriye kurangurura amajwi yacu tugasingiza Imana,
tuyisengera mu ndirimbo. (Testimonies Vol. 4 p. 71). Uko
byashoboka kose Abizera bose bakwiriye gufataniriza hamwe
gusingiriza Imana mu ndirimbo. ( Testimonies Vol. 4 p. 143, 144).
Indirimbo zashyiriweho umugambi wera wo guhindura
ibitekerezo by’ abantu ngo bibe byiza ku rwego rwo hejuru
kandi zashyiriweho kwivugurura mu masengesho no gusingiz’
Imana. (Patriarchs and prophets p. 594). Yesu yifatanije
n’ingabo z’ijuru binyuze mu ndirimbo. ( Desire of Ages p. 73).
Indirimbo ni kimwe mu byerekana umwete tugira wo gukunda
Imana na Yesu. Indirimbo nziza ntizinezeza gusa, ahubwo
zongera ubwenge, zikarema imico myiza mu muntu. Ibihe
byinshi ndirimbo z’idini Imana irazikoresha kugira ngo igere
mu mitima y’abanyabyaha no kubararikira kwakira Yesu.
Abaziririmba bose tubifuriza ko zibaha kubonez’ ubukristo
bwabo ngo zikundishe n’abandi benshi ubutumwa bwiza bo
mu bihugu byose ziririmbwamo.
RWANDA UNION MISSION