Ndashaka kuririmbira Yesu

1

Ndashaka kuririmbira Yesu, Yaj’ ar’ Umwami w’ igikundiro. Yarababajwe ndetse no gupfa, Kugira ngw ambature mu byaha.

Gusubiramo

Nzahora ndirimbira Yesu Kubw’ urukundo yangiriye, Yanyishyuriy’ imyenda yose, Yarambohoye muri byose.

2

Nd’ uwo guhamy’ iby’ urwo rukundo Rwabonetse mu Mukiza wanjye, Cyane cyan’ uko yaj’ akankiza Kandi nar’ uwo kurimbuka.

3

Ndashimir’ uwo Mukiza wanjye, Kubw’ ububasha bwe butangaje. Kandi niw’ unshyiramw imbaraga Zo kunesh’ umwanzi Satani.

4

Ndashaka rwose kuririmbira Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo. Koko n’ ukuri yarankijije. Nzahora mpirw’ iminsi yose.