Mw ijuru ni heza cyane Kuko hatabamo ibyaha

1

Mw ijuru ni heza cyane Kuko hatabamo ibyaha, N’ ukuri ni heza cyane Ni Yesu wahateguye.

Gusubiramo

Dushimire Yesu Kristo, Kuko yaduteguriye Ibyicaro byiza cyane Mw ijuru ku Mana Data.

2

Mw ijuru ni heza cyane Nta musinz’ uzahagera. N’ ukuri ni heza cyane Nta mujur’ uzahagera.

3

Mw ijuru ni heza cyane Nta muroz’ uzahagera. N’ ukuri ni heza cyane Nta mwicany’ uzahagera.

4

Mw ijuru ni heza cyane Ntihazajy’ abahehesi. N’ ukuri ni heza cyane, Nta mugom’ uzahagera.

5

Mw ijuru ni heza cyane. Hagenew' abakijijwe. N’ ukuri ni heza cyane Kandi hazicar’ abera.