Hazabahw igihe cy’ imperuka

1

Hazabahw igihe cy’ imperuka Urubanza rucibwe na Yesu. Azarucir’ abaremwe bose Kuko bazaba bar’ imbere ye. Nibw’ azaherakw abarobanura Nk’ umwungeri mu ntama n’ ihene: Intama niz’ azashyir’ iburyo bwe, Ibumos’ azaha shyir’ ihene.

2

Maze Yes’ azabwir’ ab’ iburyo ati: Nimuz' mwahaw' umugisha. Dor’ ubwami mwahamagariwe. Uhereye ku kuremwa kw’ isi. Uwo muns’ azabashimira cyane. Bazarabagirana nk’ izuba. Azabamurikir’ Imana Data. Hazabah’ umunezero mwinshi.

3

Azabwira abo b’ ibury’ ati: Nari nshonje muramfungurira. Mwaranshumbikiye nd’ umushyitsi. Mwaranyambitse nambay’ ubusa. Na bo bati: Ryari war’ umushyitsi, Cyangwa ryari twakubony’ ushonje, Ryari twakubonye wambay’ ubusa. Tugukorer’ ibyo byos’ uvuze?

4

Azabwira ab’ ibumoso bwe ati: Muv’ aho ndi mwabivume, Nimugende mujye mu muriro Wa Satani hamwe n’ ingabo ze. Ntimwamfunguriy’ ubwo nari nshonje. Mfit’ inyota ntimwampay’ amazi. Nar’ umushyitsi ntimwanshumbikira Ntimwansuye ubwo nari ndwaye.

5

Nuko bazabwir’ Umwami Yesu bati: Ryari twakubony’ ushonje? Ryari twakubony’ ufit’ inyota? Ryari twakubony’ ur’ umushyitsi? Ryari twakubony’ urwaye, Mukiza? Ryari twakubonyehw ibyo byose? Ibyo byos’ uvuze ntitwabibonye Ngo tubure kukwerek’ ineza.

6

Nuko Yes’ azabwir’ ab’ iburyo, Ndets’ abwire n’ ab’ ibumoso bwe ati: Byose mwakorey’ abato Burya nijye mwabikoreraga. Bose bazibuka ibyo bakoraga. Hazarira abo b’ ibumoso. Ab’ iburyo bazajyanwa mw ijuru Bazahora banezerw’ iteka.