1
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera, Nk’ uko wawohererej’ abakera /: Ucan’ umuriro wawe muri twe Ntidukomeze kub’ abazuyazi.: /
2
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera, Nk’ uko wabigenje kuri wa munsi /: Intumwa Peter’ ubwo yigishaga, Yigishiriza mu nzu ya Kornelio. :/
3
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera, Uduhe Pentekote yacu none! /: Abanyabyah’ ibihumbi bakizwe Ijambo ryawe ribashe kogera. :/
4
Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera, Uturamburir’ amaboko yawe. /: Ukor’ ibitangaza byawe, Mana, Ndets’ abarwayinabo ubakize. :/
5
Abasinziriy’ urabakangure Cyane cyan’ abarushye mu rugendo. /: Mwami, dusange nko kuri wa munsi Ubwo wuzuzag’ abigishwa bawe. :/
