Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza

1

Mbes’ aho wamenye rya zina ryiza Ry’ Umukiza wacu Yesu? Riraririmbwa mur’ iyi si yose, Rivugwa mu bantu bose.

Gusubiramo

Yesu ni we zina rihebuje, Rirut’ ayandi yose mw isi. Rifit’ imbaraga zo kudufasha, Ridukiz’ ibyaha byose.

2

Ni ryo rihoz’ umutim’ ubabaye Riratunezeza rwose. Mu mubabaro no mu byago byinshi Ribasha no kuturinda.

3

Ndetse no mu mwijima mur’ iyi si Rimurika nk’ inyenyeri. Rimp’ amahoro, rimpa n’ ubutwari Ndetse no kugeza gupfa.

4

Amazina yos’ aribagirana Kerets’ izina rya Yesu. Rizahora rimurika mw ijuru. Yesu ni we zina ryiza.