1
Tuzajyanwa kuri wa munsi Ubw’ impand’ izab’ ivuze. Tuzateranir’ imbere ye, Dushimir’ Umwami Yesu. Hazamanuka ba marayika Bazaza kurimbur’ abantu, Abanze kwakir’ Umukiza, Bakamurutish’ iby’ iyi si.
Gusubiramo
Hazabaho kurira gusa Ndetse no guhekeny’ amenyo. Igihe cyo kwizera Yesu Kizaba gishize rwose!
2
Abafit’ abagore benshi Icyo gihe bazahanwa, Abarozi n’ abashikisha Ndetse n’ abapfumu bose, Bazakorwa n’ isoni rwose Imbere y’ Umukiza Yesu. Bazashak’ aho bahungira Nyamara ntibazahabona.
3
Abatunz’ iby’ iyi si gusa Bazashyirwa mu rubanza. Ubutunzi bwabo bw’ iyi si Buzahinduk’ umurama. Nta cyo bazabasha kubona Cyabakiz’ ibyaha bakoze. Bazafatwa kur’ uwo munsi Batabwe muri wa muriro.
4
Natwe Bakristo ba Mesia Nta teka tuzacirwaho Tuzaba tujyanywe mw ijuru, Tuzasangira na Yesu Azatwambik’ imyenda yera N’ ingofero nziza cyane Inkota z’ abamarayika Zizirukan’ abanyabyaha
