1
Nifuza kuzagera muri wa murwa, Wo mw ijuru mwiza cyane Ariko se ko ntaz’ inzir’ ingezayo, Ni nd’ ubasha kuyinyereka. /: Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ arakwerek’ inzira. :/
2
Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka Nih’ umucyo wantunguye. Uwo mucyo waramurikaga cyane Uturuka ku musaraba. /: Natunguwe n’ uwo mucyo, Uwo mucyo wangezemo rwose.: /
3
Kand’ ijwi ryaturutse mur’ uwo mucyo, Riti: Niwambur’ inkweto Kuko han’ ugeze hahinduts’ ahera Kand’ Imana nay’ ar’ iyera /: None nsigaye nyoborwa Neza rwose n’ iyo Mana yera.: /
4
Habab’ umunezero mwinshi mw ijuru Umunyabyaha yihannye None Yesu naw’ aragutegereje Kugira ngo wezwe mw iriba /: Ngwino wezwe, ngwino wezwe, Amaraso y’ arakweza rwose.: /
5
Kandi mumenye ko azagaruka vuba. Azab’ aje nk’ umujura Nyir’ inz’ iy’ ameny’ igih’ umujur’ aza Yaba maso kugez’ ubw’ atibwa /: Mube maso, mube maso, Kuko mutaz’ umunsi n’ igihe.: /
6
Kandi mumenye ko ngiye kuza vuba Nzaba nzanywe no guhemba Ibikwiranye n’ umurimo w’ umuntu Nimukomez’ icyo mwahawe. /: Kor’ ibyiza, kugira ngo Uzahembw’ ibikwiranye na byo.: /
7
Najyanywe no kubategurir’ ahanyu, Kugira ngo muzabeho. Hariy’ ibyicaro byinshi kandi byiza Mukwiriye kuzabyicaramo. /: Nimusenge cyane cyane Kugira ngo mutazaburayo.: /
