Uhamagarwa na Yesu kenshi

1

Uhamagarwa na Yesu kenshi, Umwitab’ uyu munsi. Har’ ubw’ iri jwi wumv’ uyu munsi. Ryab’ ari ryo rya nyuma.

Gusubiramo

Yew’ ugendera mu byaha Yesu aragushaka! Ngw akubabarir’ ibyaha. Ngwin’ umusange vuba!

2

Umudendezo wo mur’ iyi si Nta bw’ uguh’ amahoro, Kand’ ibikorwa by’ abanyabyaha Byose biragushuka.

3

Mu gih’ utazi nih’ umwijima W’ urupf’ ukugeraho. Mugenzi wanjye nkugir’ inama Ngwino witabe Yesu.

4

Yes’ azi yuko ufit’ imvune Y’ ibyaha mu mutima. Uk’ uri kose arakwakira, Ndetse no kugukiza.

5

Uhor’ uhamagarwa na Yesu, Kuki s’ utamwitaba? Nib’ ukomeje kumwim’ amatwi Uzarimbuka rwose.