Yemwe mwa bushyo bw’ Imana

1

Yemwe mwa bushyo bw’ Imana Mwihangan’ ibihe bito. Muri wa murw’ uhoraho Muzabonay’ Ibyishimo. /: Hasigay’ igihe gito, Intambar’ ikazashira. :/

2

Ntukarogwe mur’ iyi si Ntukarek’ Imana yawe. Mu makuba no mu byago Kurikir’ Umwami Yesu. /: Buri munsi, buri munsi Aguha kunesha byose. :/

3

N’ unanirwa mu rugendo Inzir’ imaze kuramba. No mu makuba y’ iyi si Iman’ izakuruhura. /: Hazabah’ umunezero Wo kunezez’ umugenzi. :/

4

Ni twizera tuzabona Cya gihugu cyo mw ijuru. Kand’ iyo n’ inkuru nziza Nta bizatugerageza. /: Turi hafi, turi hafi Yo guhurira mw ijuru. :/

5

Ni dutumirwa n’ urupfu Tuzimukan’ ibyishimo. Ibyo twiringiye byose Tuzabibona mw ijuru. /: Hazab’ amahoro menshi N’ umunezer’ uhoraho. :/