1
Nta bwo nkwiye kujya niganyira, Nibaz’ ukw ejo nzaba merewe. Nzajya nibuka yukw Ihoraho Imeny’ ibyo byos’ uko bingana. Ifit’ umutima w’ urukundo Kukw ijy’ intungish’ ibinkwiriye. Umunezero n’ umubabaro Byos’ abi nzaniramw amahoro.
2
Amba hafi ndetse buri munsi, Kand’ angerer’ ubuntu bukwiye. Ajy’ anyikorerer’ imitwaro Ni we Data kandi ni we Mana! Nguk’ ukw ajy’ antunga buri munsi, Ajy’ andamira mur’ ibyo byose. Buri muns’ azajy’ amp’ imbaraga Iryo n’ isezerano yampaye.
3
Mana yanjye, komez’ ujy’ umfasba Ngutaramire ntez’ icy’ umbwira Mpore nizey’ ijambo wambwiye Sinkabure ku mbaraga zawe. No mu bikomeye birih’ ubu Undamburir’ amaboko yawe Ump’imbaraga ku buntu bwawe Kugez’ igih’ uzaza kunjyana
