Umukiza wac’ ashobora Kutunezeza mw isi

1

Umukiza wac’ ashobora Kutunezeza mw isi. Atuyobora kubw’ ubuntu, Ni w’ uduhaz’ ibyiza. Twizey’ ubuntu bwe, kuko na we Yemeye kutuyobora twese Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe

2

Ni byiza gukund’ iyo Mana, Kuko yaducunguye Kandi ni byiza ko mb’ uwayo, Bindinda kuzimira Tuzahoran’ umunezero no Mu bihe byose bizahinduka Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe

3

Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwijima w’ iyi si, Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar’ iby’ igihe gito Mw ijuru nta mubabar’ uhari, Nta n’ amarira azahagera Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!

4

Tureke kwiganyira kenshi, Kubw’ inzu n’ ibyo kurya, Kukw ibyo byose tubihabwa Kubw’ ubuntu bw’ Imana Atuyobora mu nzira yose, Kand’ atwikorerer’ imitwaro Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe

5

Ubw’ ari byiza mur’ iyi si Kwizer’ Umwami Yesu. Bizamera bite mw ijuru Tubony’ uburanga bwe. N’ ukuri tuzanezerwa cyane Tubony’ ubwiza bwe budashira. Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!