1
Tuzanezerwa cyane mw ijuru, Har’ ibyicaro by’ abahiriwe. Tuzasingiz’ Umukiza wacu. Kandi tuzabana n’ Imana.
Gusubiramo
Tuzanezerwa, Turamy’ Umukiza Imbere y’ Imana mw ijuru. Tuzanezerwa, turamy’ Umukiza Mu gihe tuzagerayo.
2
Mur’ iyi s’ umunezero waho Kensh’ uhinduka kub’ amaganya. Ariko mw ijuru nta maganya, Nta mubabar’ uzahagera.
3
Iyo gushidikanya n’ ibyago Bigiye kudindiz’ urugendo. Tuzuburir’ amaso mw ijuru. Ni ho dufit’ umunezero.
