Niboney’ urukundo rw’ Umukiza

1

Niboney’ urukundo rw’ Umukiza. Urwo rukundo ni rwo runezeza. Afit’ izina ryiz’ uwo wankunze. N’ Imana Data n’ Umwana we Yesu. /: Nashimishijwe n’ urukundo rwawe, Yewe Mana nawe Yesu Kristo. :/

2

Jye nd’ imbere yawe nd’ umwana muto. Icyo nkwiriye n’ ugufashwa rwose. Mu bintu byose mu kubaho kwanjye. Mu gihe ngeragezwa mur’ iyi si. /: Nkomeza Mwami singende jyenyine Umbe hafi mu rugendo rwanjye. :/

3

Iyo ngusabye Yesu kujy’ iwanjye, Ubwo mba nshaka ko wamar’ ubwoba. Jye munyabyaha umfat’ unkomeze, Kuko nshidikanya sinkor’ ibyiza. /: Singikor’ ibyajyaga binezeza. Ubu nkora ibyo ntikoresha. :/

4

Niboney’ urukundo rw’ Umukiza, Ari we wanshunguj’ amaraso ye. Ayo maraso s’ ayo mu bitungwa, N’ amaraso y’ Umwami Yesu Kristo. /: Yar’ ukiranuka mu b’ isi bose, Agezahw atang’ ubugingo bwe. :/