Yesu Mukiza yasezeranye

1

Yesu Mukiza yasezeranye Yuk’ umuns’ umw’ azaza kudutwara Azatujyana iwe mw ijuru, Azaza vuba nta bw’ azatinda.

Gusubiramo

Sinshidikanya, mfit’ ukwizera, Kubw’ Umukiza n’ amaraso ye. Umwuka Wera ni we nahawe. Ni w’ uzangeza ku byo narazwe.

2

Intumwa nyinshi z’ Umwam’ Imana, Ubu zatumwe mur’ iyi si yose. Ziramamaz’ ubutumwa bwiza, bwa Yesu Kristo n’ urukundo rwe.

3

Abantu benshi bizer’ Imana, Bitab’ umuhamagaro w’ Imana. Duhuz’ umutima mu rugendo, Kandi tuzabon’ ingororano.

4

Igihe cy’ Umwami Yesu Kristo Cyo kugaruka kwe, kiregereje. Tugir’ umwete, tumwitegure, Az’ atujyane iwe mw ijuru.