1
N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi, Ibayobora gusang’ Imana. /: Abari hafi n’ abari kure, Mwese nimuze mukizwe nayo.: /
2
Munyabyaha we, ngwino ningoga! Yesu ni w’ ushaka kugukiza. /: Reka gutinda cyane mu byaha, Uyu n’ umunsi wakirizwamo. :/
3
Kuki wahunze Yesu Mukiza, Kandi yagucunguj’ amaraso. /: Jy’ ureka kumuhungira kure Wigir’ inama yo kugaruka. :/
4
Mur’ ibyo byaha, Nta munezero ugukwiriye uzahabona, /: Keretse Yesu ni w’ ushobora Kunezez’ uwo mutima wawe. :/
5
Birashoboka ko twanezerwa, Mu bihe byose no mu makuba. /: Ni k’ umukristo w’ ukur’ ameze, Azanezerwa iteka ryose. :/
