1
Yew’ ubabazwa n’ ibyaha, Sang’ Umukiza ningoga. Ya maraso ye yavuye, Niy’ agukurahw ibyaha.
Gusubiramo
Sang’ Umukiza ningoga. Ashaka kugukiz’ ubu. Mw isi har’ umubabaro, Arikw iwe n’ amahoro.
2
Kuki s’ utinze mu byaha? Kuki wabur’ ubugingo? Ngwino ningoga kwa Yesu, Araguh’ amahoro ye.
3
Ibihe bihita vuba, Kandi nta bwo bigaruka. N’ igihe git’ ukitaba, Kand’ukajyanw’ ikuzimu.
4
Yes’ azagaruka vuba. Azajyan’ umugeni we, Tuzahora turirimba. Dushim’ Umwana w’ Intama.
Gusubiramo
Mw ijuru, hafi ya Yesu Dutandukanye n’ ibyaha. N’ ukuri nzaba mpiriwe. Nzahora nezerw’ iteka.
