Yesu, ni wowe mucyo

1

Yesu, ni wowe mucyo, Ni wowe nshima kuko wankunze. Mwami, byose wakoze Kutwitangira ndabigushima.

Gusubiramo

/: Yesu, ur’ amahoro yacu, Kuko watuberey’ inshungu. :/

2

Mwami, ndanezerewe Kukuririmba kuko wankunze. Yesu, komez’ umfashe, Nanjye ngukunde, nkuririmbire.

3

Yesu, ngwino tubane, Ngwin’ unyobore mu nzira yawe Kandi ni wowe nzira, Ur’ ubugingo ndetse n’ ukuri.

4

Nzi ko har’ igihugu cy’ umucyo mwinshi ku bakijijwe. Ndetse icyo gihugu N’ icy’ izahabu zitatse neza.