Zaburi 82

1Zaburi ya Asafu. Imana iganje mu ikoraniro rinini, yacyashye abacamanza bigira nk'imana iti:

2“Nimurekere aho guca imanza zibera, mwe kugira abagome abere. Kuruhuka.

3Nimurenganure abanyantegenke n'impfubyi, murengere abanyamibabaro n'abakandamizwa.

4Nimutabare abanyantegenke n'abakene nyakujya, mubakize amaboko y'abagome.

5“Abo banyantegenke n'abakene nta cyo biyiziye, nta n'icyo basobanukiwe, bararindagiye ni mu gicuku, erega ibintu byaracitse!

6Naravuze nti: ‘Muri imana, mwese muri n'abana b'Isumbabyose.’

7Nyamara muzapfa rumwe na bene muntu, muzakurwaho nk'umutware uwo ari we wese.”

8Mana, haguruka urenganure isi, koko amahanga yose ni ayawe!

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information