Zaburi 57

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.

2Mana ndengera, ni wowe mpungiyeho ndengera. Nguhungiyeho umbundikire mu mababa yawe, umbundikire kugeza ubwo akaga kazaba gashize.

3Ndatakambira Imana Isumbabyose, ni yo Mana inyitaho.

4Imana iri mu ijuru, izankiza abantoteza ibajujubye. Kuruhuka. Izangaragariza urukundo n'umurava ingirira.

5Ndi hagati y'abantu bampiga, meze nk'ugoswe n'inyamaswa z'inkazi, imikaka yazo ityaye nk'amacumu n'imyambi, amagambo bavuga akomeretsa nk'inkota ityaye.

6Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru, ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!

7Abanzi banjye banteze umutego ndiheba, bancukuriye urwobo ariko baba ari bo barugwamo. Kuruhuka.

8Mana ndabyiyemeje, koko ndabyiyemeje, ngiye kukuririmba ngucurangire.

9Reka mbyuke negure inanga nyamuduri n'inanga y'indoha, reka ngucurangire umuseke utarakeba.

10Nyagasani, nzagusingiza mu ruhame rw'amahanga, nkuririmbe mu ruhame rw'amoko yose ayatuye.

11Koko ineza ugira isesuye ijuru, umurava wawe ugera ku bicu.

12Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru, ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information