Zaburi 150

1Haleluya! Nimusingize Imana muri mu Ngoro yayo! Mu ijuru ryayo nimuyisingize kuko ari nyir'ubushobozi.

2Nimuyisingize kubera ibyo yakoze bikomeye, nimuyisingize kubera ubuhangange bwayo buhambaye.

3Nimuyisingize muvuza amakondera, nimuyisingize mucuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha.

4Nimuyisingize muvuza ishakwe kandi mubyina, nimuyisingize mucuranga ibinyamirya n'imyironge.

5Nimuyisingize muvuza ibyuma birangīra, nimuyisingize muvuza ibyuma binihīra.

6Ibifite ubuzima byose nibisingize Uhoraho! Haleluya!

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information