Zaburi 137

1Twicaraga ku nkombe z'inzuzi zo muri Babiloniya, twakwibuka Siyoni tukarira.

2Inanga zacu twazimanikaga mu biti byaho.

3Abatujyanye ho iminyago bahadusabiraga kubaririmbira, abo badukandamizaga badusabaga kugaragaza ko twishimye, bakavuga bati: “Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z'i Siyoni.”

4Ariko se twari kuririmba indirimbo z'Uhoraho dute? Ese twari kuziririmbira mu mahanga?

5Yeruzalemu we, sinzakwibagirwa, ninkwibagirwa nzamugare akaboko k'indyo.

6Yeruzalemu we, sinzakwirengagiza, nintagukundwakaza ururimi rwanjye ruzafatane n'urusenge rw'akanwa.

7Uhoraho, uzirikane Abedomu, uzirikane ibyo bavuze igihe i Yeruzalemu haterwaga, baravuze bati: “Nimuhasenye, nimuhasenye mugeze ku mfatiro zaho!”

8Babiloni we, nawe ntuzabura kurimburwa, hahirwa uzakwitura ibibi watugiriye.

9Hahirwa uzafata ibibondo byawe akabihondagura ku rutare!

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information