Zaburi 121

1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Amaso yanjye nyahanze ku misozi, mbese gutabarwa kwanjye kuzava he?

2Gutabarwa kwanjye kuzava ku Uhoraho, ni We waremye ijuru n'isi.

3Ntazemera ko hagira ikiguhungabanya, koko ukurinda ntagoheka.

4Dore urinda Abisiraheli ntiyigera agoheka, koko ntiyigera asinzira.

5Uhoraho ni we ukurinda, Uhoraho aguhora hafi akakubera ubwugamo.

6Ku manywa izuba ntirizakwica, nijoro na bwo ukwezi nta cyo kuzagutwara.

7Uhoraho azakurinda ikibi cyose, azajya arinda ubugingo bwawe.

8Uhoraho azakurinda amajya n'amaza, akurinde kuva ubu kugeza iteka ryose.

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information