Zaburi 11

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho ni we mpungiyeho. None se kuki mumbwira muti: “Ihute nk'inyoni uhungire ku misozi,

2dore abagome bitwikiriye umwijima, babanze imiheto batamika imyambi, barafoye ngo barase intungane.”

3None se igihe ibintu byadogereye, intungane yakora iki?

4Uhoraho aganje mu Ngoro ye nziranenge, koko Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami mu ijuru, agenzura abantu akamenya ibyabo.

5Uhoraho agenzura intungane n'abagome, abanyarugomo abanga urunuka.

6Abagome abarahuriraho amakara yaka, abagushaho amazuku n'umuyaga utwika. Ngibyo ibihano bazahanishwa.

7Erega Uhoraho ni intungane, akunda abakora ibitunganye, intungane ni zo zizamureba imbonankubone!

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information