1Zaburi ya Dawidi. Reka ndirimbe ineza n'ubutabera, Uhoraho, abe ari wowe ncurangira.
2Dore jye nzihatira kuba indakemwa wowe se uzaza aho ndi ryari? Iwanjye na ho nzakomeza kuba indakemwa.
3Sinzihanganira ikidakwiye icyo ari cyo cyose, ibikorwa by'abihakana Imana ndabyamagana, ntaho mpuriye na byo.
4Sinzagira umutima w'ubugome, sinzigera nkora ikibi.
5Usebya mugenzi we rwihishwa nzamucecekesha, sinzihanganira abanyagasuzuguro n'abirasi.
6Nzashaka abanyamurava mu gihugu, mbatuze bugufi bwanjye, indakemwa ni zo zizankorera.
7Uriganya wese ntazaba iwanjye, umunyabinyoma ntazampinguka imbere.
8Uko bukeye nzajya nkuraho abagome bose mu gihugu, inkozi z'ibibi zose nzajya nzimenesha mu murwa w'Uhoraho.
