Yoweli 3

1Uhoraho aravuga ati: “Hanyuma y'ibyo nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi, abasore banyu na bo bazagira iyerekwa.

2Icyo gihe nzasuka Mwuka wanjye no ku bagaragu no ku baja.

3Nzerekana ibitangaza ku ijuru no ku isi, hazaboneka amaraso n'umuriro n'umwotsi ucucumuka.

4Izuba rizijima, ukwezi kuzasa n'amaraso, umunsi w'Uhoraho uzaba utaragera, wa munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.”

5Umuntu wese uzatakambira Uhoraho azakizwa. Koko nk'uko Uhoraho yabivuze, hazagira abasigara ku musozi wa Siyoni n'ahandi muri Yeruzalemu, abo Uhoraho azatoranya bazarokoka.

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo ry'imana)Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 Bible edition information