1Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho ari mu Ihema ry'ibonaniro mu butayu bwa Sinayi yabwiye Musa ati:
2“Mubarure abagabo bose b'Abisiraheli mukurikije amazu yabo n'imiryango yabo, maze mwandike amazina yabo.
3Mubabarure muhereye ku bamaze imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba. Wowe na Aroni mubabarure
4mufatanyije n'umutware w'inzu wo muri buri muryango, uko ari cumi n'ibiri.
5Dore amazina y'abo batware: mu muryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri,
6mu wa Simeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi,
7mu wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu,
8mu wa Isakari ni Netanēli mwene Suwari,
9mu wa Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni,
10mu wa Efurayimu mwene Yozefu ni Elishama mwene Amihudi, mu wa Manase mwene Yozefu ni Gamaliyeli mwene Pedasuri,
11mu wa Benyamini ni Abidani mwene Gidewoni,
12mu wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi,
13mu wa Ashēri ni Pagiyeli mwene Okirani,
14mu wa Gadi ni Eliyasafu mwene Duweli,
15mu wa Nafutali ni Ahira mwene Eyinani.”
16Abo batware b'amazu bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, bakaba bari n'abagaba b'ingabo z'Abisiraheli.
17Musa na Aroni bajyana n'abo bantu,
18maze bakoranya Abisiraheli bose ku itariki ya mbere y'uko kwezi kwa kabiri. Nuko Abisiraheli bavuga amasekuru yabo bakurikije amazu yabo n'imiryango yabo. Abagabo bose bamaze imyaka makumyabiri n'abayirengeje bariyandikisha,
19nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa. Iryo barura ryakorewe mu butayu bwa Sinayi.
